Ibiribwa bivura (2) :

Cyayi cyayi:

Cyayicyayi igabanya umuriro kandi ikavura imyivumbagatanyo y'amara iyo yavuye mumanya wayo.

Ibibiringanya:

Ibibiringanya bigabanya umubyibuho ukabije kandi bikagabanya ibinure bikabije mumubiri. Ibibiringanya byunganira mu igogorwa ry'ibiryo, byongera inkari mumubiri, ibibiinganya byongerera imbaraga umwijima n'amara.

Ni byiza kurya ibibiringanya kuko bigira amazi menshi kandi bikaba bikungahaye kuri kalisiyumu ubutare na fosifore, potasiyumu na vitamine PP, A,B1 na B2 kuzijyanisha n'izindi mboga nk'inyanya, pavuro n'izindi nabyo biba byiza cyane.

Ibirayi:

Amazi avanzemo ifu y'ibirayi arwanya utubyimba two mu gifu ku bantu bakuru kandi ifu y'ibirayi ifasha mukurinda gututubikana.

Ibisheke:

Ibisheke bivura ibisebe, ibikomere, umunaniro n'ubugumba.

Ibishyimbo:

Ibishyimbo byongera inkari kandi bigahashya diyabeti. Ibishyimbo kandi bivura umunaniro ukabije, byongera amaraso, bigabanya umunaniro mui rusange bikanarinda diyabete.

Intagarasoryo:

Intagarasoryo zivura ibicurane,inkorora,ububabare bwo mumuhogo na asima, zivura kandi indwara zo mu rwungano rw'igogora, ikizibakanwa zikanavura zimwe munzoka zo munda.

Intagarasoryo zifasha kandi mumikorere myiza y'umutima kandi zigafasha mugusukura umubiri kuko zongera inkari.

Icunga:

Icunga ni urubuto ruruhura kandi rugatera imbaraga.

Icyayi:

Icyayi gitera akanyabugabo kikanafumisha.Icyayi cy'icyatsi gifasha umunu kugabanya ibiro.

Icyayi kihutisha iremyabuzima ni ukuvuga gufasha umubiri kugira ireme, kugababya ipfa, iki cyayi gituma umuntu yumva ahaze kandi atariye, gitwika ibinure n'ibinyabushyuhe bibangamira umubiri, icyayi kirinda ingese.

Abafite umubyibuho ukabije bagirwa inama yo kunywa udukombe tune tw'icyayi cy'icyatsi.

Igihaza:

Igihaza kibyimbura uruhago n'akanyamasohoro (prostate) inzuzi zacyo zikanirukana ibiryi byo mumara.

Muri rusange imyungu, amadegede n'ibindi biribwa byo juri ubwo bwoko nka kokombure na kurujete bikunze kuribwa akenshi n'ababa babisabwe n'abaganga ngo bagabanye amafunguro yiganjemo ibinyamavuta.

Inzuzi z'ibihaza zishobora kuribwa ari mbisi,zumye cyangwa ziteste,umuntu umuntu agafata garama zigera ku 100 inshuro eshatu ku munsi.

Uburyo bwo kwirukana ibiryi mumara ni ubu bukurikira:

-Kwiyiriza mugihe cy'amasaha 12 umuntu anywa amazi gusa uhereye nyuma ya saa sita ku munsi ubanziriza gukoresha inzuzi

-Gupima gararma 400 z'inzuzi zidatonoye, iyo umaze kuzitonora urazisekura hanyuma ukaba ushobora no kongera agasukar gake muri icyo kinombe

-Kugabanya icyo kinombe no mu mirwi itatu: uwamugitondo, uwa saa sita n'uwa nimugoroba. kutagira ikindi ufata uretse karoti kuko nazo zirwanya ibiryi.

Isaha nyuma yo kubirya, ufata inyozamara nk'amavuta y'ikibonobono ariko wagishije inama abaganga.

Ugomba kugenzura imyanda yasohotse iyo ubonye nta biryi byasohotse, usimbuka iminsi igera kuri itatu ukongera ukagerageza ibi birangira bitanze umusaruro.

Source:.......